Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’u Burayi
Yanditswe: Friday 30, May 2025

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’u Burayi [Council of Europe], Alain Berset, baganira ku mahirwe y’ubufatanye hagati y’impande zombi mu nzego zitandukanye.
Ni ibiganiro byabereye muri Kazakhstan, ku wa 29 Gicurasi 2025, nyuma y’uko Perezida Kagame yari amaze kugeza ijambo ku bitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (AIF).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko “Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’u Burayi, Alain Berset, bagamije kuganira ku mahirwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Inama y’u Burayi mu nzego zinyuranye.”
U Rwanda rukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu ngeri zitandukanye z’iterambere ry’igihugu zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi n’ikorwa ry’imiti n’inkingo, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, umutekano, ubuhinzi n’ibindi.
Muri Kanama 2024, Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yateraniye i Bruxelles yemeje ko Ingabo z’u Rwanda zihabwa inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo kuzishyigikira mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique aho zihangana n’ibyihebe.
Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan ku wa 27 Gicurasi 2025, mu ruzinduko rw’akazi rwasize hasinywe amasezerano yo mu ngeri zinyuranye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye bw’ibigo by’impande zombi bishinzwe iby’isanzure, uburezi, umuco n’ibindi.
Impande zombi zaganiriye ku mahirwe y’ubufatanye
Abayobozi bombi bitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *