skol

Perezida Kagame yaganiriye na Emir wa Qatar

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani byibanze ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025, ubwo Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ‘World Summit for Social Development’ iri kubera i Doha.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ni byo byatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi n’aho bishobora gukomeza gukorana.

Byakomeje biti: “Muri iki gitondo i Doha, Perezida Kagame yahuye na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku nama yo ku ruhande rw’iyiga ku Iterambere Mpuzamahanga. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’u Rwanda na Qatar umeze neza n’ingeri z’imikoranire.”

Aba bayobozi bombi baherukaga kuganira ku wa 12 Nzeri 2025 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Qatar.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n’iterambere.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Perezida Kagame uri i Doha, yabonanye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abaminisitiri ku mpande zombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa