Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Ruto na Faure Gnassingbé wa Togo
Yanditswe: Friday 05, Dec 2025
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya, Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley.
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bakuru b’ibihugu ndetse na Guverinoma, byabereye i Washington D.C, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025.
Perezida Kagame ari muri Amerika aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, umuhango wabaye ku wa Kane tariki 4 Ukuboza 2025. Ruto na Gnassingbé na bo bitabiriye iki gikorwa.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley byibanze ku butwererane hagati y’u Rwanda na Barbados mu by’umutekano, ubuzima n’ubucuruzi.
Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gufata indi ntera nyuma y’uruzinduko Kagame yagiriye muri Barbados n’urwo Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley yagiriye i Kigali.
Ibiganiro bya Perezida w’Inama y’Abaminisitiri muri Togo Gnassingbé, na byo byagarutse ku mubano w’iki gihugu n’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ubutwererane.
Perezida Paul Kagame na Faure Essozimna Gnassingbé bahuriye i Washington D.C
Ibiganiro bya Kagame na Mia Amor Mottley byibanze ku mubano w’u Rwanda na Barbados


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *