Perezida Kagame yagaragaje ko ibiganiro bya Washington biri mu cyerekezo cyiza
Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro bihuriza intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu cyerekezo cyiza cy’amahoro arambye mu karere.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Amerika. Byitezwe ko azakurikirana n’andi y’ubufatanye bw’ibibi bihugu mu iterambere ry’ubukungu.
Amerika yifuzaga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura mu Ukwakira 2025 ariko ntibyashobotse. Gahunda yimuriwe mu Ugushyingo ariko na bwo ntibyakunda. Byitezwe ko bazahura mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’igihe kinini u Rwanda, RDC n’abafatanyabikorwa bigerageza gukemura ikibazo ariko ntibikunde, ubu hari icyizere ko byashoboka.
Yagize ati: "Icy’uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk’icyo. Twabonye abantu basura u Rwanda na Congo, bakihutira muri Loni, mu kanama gashinzwe umutekano, bagatanga amatangazo, bagatora imyanzuro.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ati: "Ni yo mpamvu mu myaka ya mbere, twatakaje igihe kinini nta kintu gifatika tugeraho. Gahunda zombi, imwe ya Washington n’indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by’ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n’icyizere cy’uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.”
Perezida Kagame yatangaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwakoze neza kubera ko izindi gahunda z’amahoro zabanje zitigeze zitanga umusaruro nk’uwo ibiganiro by’amahoro bya Washington biri kugeraho.
Ati: "Bigaragara ko ubuyobozi bwa Trump bwakoze neza. Murabizi ko zimwe muri izi gahunda zitatanga umusaruro kubera ko duhuriyeho i Washington, kubera ko igihugu gikomeye cya Amerika cyabyinjiyemo. Yego bafite umusanzu ukomeye batanga, ariko iyo abo bireba ako kanya badashaka kubona umusaruro wa nyuma, ari wo umutekano n’amahoro, n’abakomeye baba bagishakisha inzira yo kunyuramo cyangwa byabarenze.”
Yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano gikemuke, haba hakenewe ubushake bw’abo bireba, ari bo u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere, kuko kubura kwabwo mu biganiro bya Nairobi na Luanda, ni byo byatumye bidatanga umusaruro.
Gusabira u Rwanda ibihano ntacyo byatanga
Inshuro nyinshi ubwo amakimbirane y’ibi bihugu byombi yatangiraga, Perezida wa RDC n’abo muri Guverinoma yabo basabiye u Rwanda ibihano mu mahanga no mu miryango mpuzamahanga, barushinja guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.
Guverinoma ya RDC yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, ariko rusobanura ko ibyo birego bidafite ishingiro, kuko icyo rwakoze ari ugukaza ingamba z’ubwirinzi ku mupaka.
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko idashobora gutuza mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri hafi y’umupaka kandi ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano, cyane ko wanabigerageje inshuro nyinshi.
Perezida Kagame yatangaje ko n’iyo u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’uko Guverinoma ya RDC ibisaba, ibyo bidashobora gukemura ibibazo byugarije Abanye-Congo.
Ati: “Barota ku manywa bavuga ibintu byinshi. Bagiye ahantu hose. Ibyo bazi ni uguhora basaba ‘ibihano, ibihano ku Rwanda’. Ariko se dufatiye ibihano u Rwanda, ibyo byakemura ibibazo byawe bite? Ibyo byakemura bite gucunga nabi ibirebana n’igihugu cyawe? Byaha bite uburenganzira bw’ubwenegihugu abantu batabaje imyaka myinshi, bikaba ngombwa ko bafata intwaro bakarwana? Byakemura bite ikibazo cyawe cyo gukoresha abacancuro ngo bakurwanire?”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko yiteguye gukora ibyo asabwa gukora, kandi ko afite icyizere ko amakimbirane y’u Rwanda na RDC ashobora gukemuka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *