skol

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bikennye bidakwiye gutegekwa uko bibaho

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2026

featured-image

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu bikennye byagowe kuko ibikize bihora bishaka kubitegeka ibyo bigomba gukora no kubigenera ubuzima bigomba kubamo nyamara byakabayeho mu bwubahane no mu bwuzuzanye.

Mu nama mpuzamahanga y’imiyoborere, WPC, iri kubera mu mujyi wa Chantilly mu Bufaransa kuva tariki ya 24 Mata 2026, Perezida Kagame yagaragaje ko ubusumbane buri hagati y’ibihugu ku Isi buzahora buteza amakimbirane hagati y’impande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko iyo igihugu gikize kibonye ibibangamira inyungu zacyo, gikora ibyo gishaka mu guhangana na cyo kandi ko ntawe uba ugomba kukivuguruza ariko ko iyo bigeze ku bihugu bikennye, hari nubwo bihanwa.

Yagize ati “Urebe ibihugu bikize, iyo hari ikibangamiye inyungu zabyo, bikora ibyo bishaka, bikabikora uko bishaka kandi nta we ubivugaho. Iyo ibihugu bikennye bibonye ibibibangamira, binakomeye cyane, igikurikiraho ni ukubinenga, kubihana, nk’ibyo byose.”

Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu bikennye bitegekwa uko bigomba kubaho, ibikize bikagena ibigomba kwitwa byiza cyangwa ibigomba kwitwa bibi, kandi ko Afurika yabaye muri aka karengane imyaka myinshi, nyamara atari ko byakabaye bigenda.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu myaka 40 cyangwa 50 ishize, Isi yagenderaga ku murongo utarimo gutwaza ibihugu bikennye igitugu no kubirenganya, bityo ko hari ibikwiye guhinduka muri iki gihe kugira ngo ibihugu byubahane.

Yamenyesheje ibihugu bikize ko icyo Afurika ishaka ari ugukemura ibibazo byayo, igakorana n’ibihugu mu buryo bwiza, abyibutsa ko guheza uyu mugabane bitazana igisubizo, ahubwo ko biteza amakimbirane n’amacakubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa