skol
fortebet

Perezida Kagame yagarutse ku buryo yize bigoye, ashimira abiyeguriye gutanga uburezi ku Banyarwanda

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo yize bigoye ubwo yari ari mu buhungiro, ariko agakomeza guhatana kuko yari afite intumbero, ashimira abafashe inshingano zo gutanga uburezi ku Banyarwanda, avuga ko n’ubu bigikenewe kuko butajya bureka kuba ingenzi

Sponsored Ad

Yabigarutseho kuri uyu 6 Kamena 2025, ubwo yari yakiriye itsinda ryaturutse mu ishuri rya Hope Haven Christian School, rirangajwe imbere na Hollern Susan washinze akaba n’umuyobozi waryo.

Perezida Kagame yashimiye iri shuri uruhare ryagize mu gutanga uburezi ku Banyarwanda kuko bari babukeneye.

Ati "Ubwo twatangiraga uru rugendo, hari hakenewe byihutirwa ko abantu babona amahirwe yo kwiga. Ibyo byifuzo ntaho byagiye. Uburezi ntibujya bureka kuba ingenzi."

Yagarutse ku rugendo rwe ubwo yigaga bigoye mu gihe yari mu nkambi y’impunzi muri Uganda, ariko ntiyacika intege kuko yari izi icyo ashaka.

Yagize ati "Ndibuka itangira ryanjye. Nk’umuhungu muto mu nkambi y’impunzi, twigiraga munsi y’ibiti. Twakoreshaga ibibero byacu nk’amakayi ndetse tugakoresha ibyatsi byumye nk’amakaramu."

"Ibyo byaduhaye itangira ryiza. Byari bikomeye ariko twari tubizi ko ari cyo kintu cya nyacyo cyo gukora. No muri ubwo buzima bugoye, twumvaga neza agaciro ko kwiga."

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu na byo byababereye ishuri.

Ati "Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyacu, twongeye kwibona mu ishuri ritandukanye, icyo gihe, mu mashyamba, twari tukiri kwiga."

"Buri ntambwe y’urwo rugendo yari isomo. Intego yo kubohora igihugu cyacu yari mu buryo butandukanye, intego yo kubona ukuri, kuri twe ubwacu, abantu bacu, ndetse n’inshingano zacu."

Yakomeje abwira aba bayobozi bo muri iri shuri rya Hope Haven Christian School, ati "Iyo utanga uburezi, ntuba wigisha gusa, uba ufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo no kugena ahazaza h’igihugu cyacu."

Hope Haven Christian School ni ishuri rimaze igihe ritanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu no kubaka ubuyobozi bufite icyerekezo, rikorera mu Mujyi wa Kigali.

Hope Haven Christian School yafunguye mu 2012.

Uyu munsi, abanyeshuri b’iri shuri baza mu myanya y’imbere batsinda neza ku rwego rw’igihugu, banatozwa kuba abakirisitu beza n’abayobozi beza babereye u Rwanda, Afurika n’Isi yose.

Mu 2009, ni bwo Susan Hollern yatangiye kumva ubuhamya bugendanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yaje gusura u Rwanda inshuro nyinshi, aza no gufata icyemezo cyo gukurikira inzozi zo gufasha no guteza imbere imiryango n’urubyiruko binyuze mu burezi no mu buhinzi.

Ku buyobozi bwe, Hope Haven Rwanda yateye imbere cyane, iba umuryango wigisha abanyeshuri barenga 2.000 kandi uha akazi abakozi barenga 250. Susan akorana n’itsinda ry’abarimu n’abahanga mu burezi bafite uburambe bukomeye mu mashuri, za kaminuza no mu rwego rw’abikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa