skol

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Museveni wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Perezida Paul Kagame yashimye Yoweri Kaguta Museveni ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, amwizeza gukomeza umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026.

Yashimye Perezida Museveni ku kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Uganda.

Ati “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ati “niteguye gukomeza kubona umubano n’ubutwererane bikomeye kandi bitanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Ku wa 16 Mutarama 2026 ni bwo byatangajwe ko Museveni yegukanye manda ya karindwi, binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama.

Yatsinze ku majwi 71,6%, ahigika abandi bakandida barindwi bari bahatanye barimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, wabonye 24,72%.

U Rwanda na Uganda bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi, cyane ko mu gihembwe cya gatatu cya 2025 rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,4 $. Ushingiye kandi ku butwererane mu bya politike n’igisirikare.

Umubano w’u Rwanda na Uganda kandi urenze kuba ibihugu bituranye kuko ushingira no ku bindi birimo amateka, umuco na gahunda z’ubukungu zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa