Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye inama idasanzwe ihuza imiryango ya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).
Ni inama iza kuba ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari intambara ihuza ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
SADC na EAC batumije iyi nama, nyuma y’uko M23 yari imaze gufata Umujyi wa Goma igenzura kuva mu mpera z’ukwezi gushize.
Usibye Perezida Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bitabira iyi nama barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Samoei Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Hakainde Hichilema wa Zambia.
RDC yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wayo, Judith Suminwa; gusa gusa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Imwe mu myanzuronama yitezwe gufatirwa muri iyi nama, irimo gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma mu korohereza ibikorwa by’ubutabazi, gushyiraho gahunda yo gucungira umutekano Goma n’inkengero zayo ndetse no gucyura ibice by’imirambo y’ingabo zapfuye n’izakomeretse.
Harimo kandi kuyoboka inzira y’ibiganiro ku bihugu bishyamiranye mu rwego rwo gukemura amakimbirane ariho, gusubukura ibiganiro bya Nairobi Kinshasa igirana n’imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo n’ibya Luanda, kuba Leta ya RDC yajya mu mishyikirano n’imitwe bahanganye irimo na M23, gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR, n’ibindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *