skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lt Gen Huang Xucong

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Saturday 10, Aug 2024

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lt Gen Huang Xucong

Sponsored Ad

skol

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama yakiriye anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong.

Uyu musirikare n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Lt Gen Huang Xucong na Perezida Paul Kagame "baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na PLA cy’u Bushinwa".

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa yari yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Ibiganiro yagiranye n’abayobozi b’igisirikare cy’u Rwanda byibanze ku mubano u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye, biyemeza kuzakomeza kuwushimangira no gusigasira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa