Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga, aho agiye gutanga ubutumwa bw’ihumure no kwifatanya na Amir wari Qatar Sheikh Tamim bin Hamar Al-Thani wapfushije umubyeyi we Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al-Thani.
Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje bakihagera bakiriwe na Minisitiri w’Ubwikorezi Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al-Thani ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kayinamura.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Emir wa Qatar hagati ya 1995 na 2013, yapfuye ku wa 12 Nyakanga 2026 afite imyaka 74. Urupfu rwe rwatangajwe n’Ibiro by’Umwami wa Qatar (Amiri Diwan), ariko icyateye urupfu nticyahise gitangazwa.
Perezida Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bahise bohereza ubutumwe bwo gufata mu mugongo Umuyobozi w’Ikirenga (Amir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar.
Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buragira buti: “Mbikuye ku mutima nihanganishije umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Papa Ameir Sheikh Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azakomeza kwibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar ikavamo igihugu cy’agatangaza nk’uko kimeze uyu munsi.
Umurage we w’imirimo yakoreye abaturage be n’ukwiyemeza gushimangira ubushuti n’ubutwererane yatsuye mu bihugu bizakomeza kubaho mu bisekuru n’ibisekuru. Muri ibi bihe bigoye, abaturage b’u Rwanda nanjye twifatanyije na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abavandimwe bacu ba Qatari.”
Ubwo yayoboraga Igihugu cya Qatar, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yashyize imbaraga mu gukora impinduka zihuse mu iterambere ry’ubukungu, akaba ari we wayoboye ishoramari riremereye ryakozwe mu gucukura gazi (Liquefied Natural Gas (LNG) yifashishwa mu bwikorezi, gushyushya ndetse no gutekesha.
Kugeza uyu munsi Qatar ni cyo gihugu cya mbere kiyoboye mu kohereza mu mahanga iyi gazi kandi kikaba kimwe mu bihugu bikungahaye kuri uyu mutungo kamere ku Isi.
U Rwanda rwifatanyije na Qatar muri ibi bihe bitoroshye, bifitanye umubano mwiza kandi w’ubuvandimwe ushingiye ku bufatanye bukomeye mu nzego z’ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, no guhererekanya ubunaribonye.
Uyu mubano wagiye ushimangirwa n’amasezerano y’ubutwererane n’ingendo zihoraho z’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *