skol
fortebet

AIP 436 bashya binjiye muri Polisi y’u Rwanda bahawe ipeti na Perezida Kagame

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 27, May 2026

 AIP 436 bashya binjiye muri Polisi y'u Rwanda bahawe ipeti na Perezida Kagame

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ku bofisiye bato 436 binjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo gusoza amahugurwa bari bamazemo igihe bitegura inshingano zo gucunga umutekano no kurinda abaturage.

Ibi birori byahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishyize imbere umutekano wubakiye ku bufatanye n’abaturage, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, imiryango y’abasoje amasomo ndetse na Perezida Kagame ubwe.

Abarangije aya mahugurwa barimo 436, barimo abagore 109 n’abagabo 327. Muri bo harimo abari basanzwe ari abapolisi bato bahabwa ubumenyi bushya, abandi binjiye muri uru rwego bwa mbere, ndetse n’abanyamahanga 9 baturutse muri Seychelles.

Aba bapolisi bashya bazakora mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda arimo irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikoranabuhanga, ubuvuzi, kuzimya no gukumira inkongi, umutekano wo mu mazi, ndetse n’andi ajyanye no gucunga umutekano n’imiyoborere.

Bahawe imyitozo ikomatanyije irimo ubumenyi bwa gisirikare, gukoresha intwaro, imyitozo yo kurwanya ibyaha, ndetse n’imyigire ijyanye n’imikorere ya kijyambere ya Polisi, igamije kubongerera ubushobozi mu kazi ka buri munsi.

Ubuyobozi bwa PTS Gishari bwagaragaje ko aba banyeshuri batangiye amasomo yabo ku wa 15 Nyakanga 2025, bakaba baranyuze mu byiciro bitandukanye birimo abari barangije kaminuza, abaturutse mu zindi nzego z’umutekano, ndetse n’abari basanzwe mu buzima busanzwe binjizwa muri Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko urugendo rw’imyaka 25 Polisi imaze rwaranzwe n’impinduka zikomeye, cyane cyane mu kwimakaza imikorere ishingiye ku baturage no gukorana na bo mu kurinda umutekano.

Yagize ati: Polisi y’u Rwanda ni urwego rwubakiye ku bufatanye n’abaturage, aho intego ari ugutanga serivisi nziza no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo binyuze mu mikoranire ya hafi n’abaturage.

Ibi birori byanagaragayemo guha ishimwe abarangije batsinze neza, barimo Boas Castro waturutse muri Seychelles wahawe umudali, ndetse na bagenzi be Isaie Kayiranga na Chantal Mureshya bagaragaje ubudasa mu myitozo.

Ishuri rya PTS Gishari rikomeje kugira uruhare rukomeye mu gutegura abapolisi b’u Rwanda, ribaha ubumenyi bugezweho bubafasha kuzuza inshingano zabo mu kurinda umutekano w’igihugu n’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa