perezida Kagame yakiriye mu biro bye intumwa yo muri komite y’ubutasi ya America
Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

kuri uyu wa 21 werurwe 2025 muri village urugwiro perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye umudepite wa kongere ya leta zunze ubumwe za Amerika,Dr.Ronny Jackson bagirana ibiganiro
Ibiro bya perezida wa Republica y’u Rwanda nibyo byatangaje uruzinduko rw’iyi ntuma yaturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika, akaba ari perezida wa komite ishinzwe ubutasi n’ibikorwa bidasanzwe mu ngabo z’Amerika.Uru ruzinduko rwa Dr.Ronny Jackson mu Rwanda rugamije ku kuganira ku bufatanye bwo guteza imbere amahoro mu karere.
Mu gihe intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego ibihungu byinshi bitandukanye hirya no hino ku isi bikomeje gushakira hamwe igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke uri muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *