Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bishora imari mu nzego zirimo amahoteli
Yanditswe: Monday 15, Dec 2025
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bishora imari mu nzego zirimo amahoteli.
Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu barimo Umuyobozi Mukuru wa HARIM Group (Hotels and Resorts Investment Maldives) na JIH Global Investments, Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru, Ghassan Aboud Group, Ghassan Aboud, na Ahmad Aboud ushinzwe imari muri Ghassan Aboud Group.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame n’aba bayobozi baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, mu nzego zirimo amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no mu kubaka amacumbi.
HARIM Group ni itsinda ry’ibigo bitandukanye bifite ubunararibonye mu ishoramari mu rwego rw’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru n’amacumbi, bikanatanga ubujyanama mu ishoramari.
Yagize uruhare mu kubaka amahoteli akomeye ku Isi arimo Anantara Banana Island Resort iherereye i Doha muri Qatar na Waldorf Astoria Maldives Ithaafushi mu birwa bya Maldives.
JIH ni ikigo kigira uruhare rukomeye mu ishoramari no mu bujyanama ku ishoramari, gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Na yo yibanda mu bwubatsi bw’amahoteli n’amacumbi.
Kubera izina iki kigo cyubatse, Janah ukiyobora yahawe inshingano zitandukanye zirimo iy’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo, Perezida w’umuryango ushinzwe ubwubatsi muri Maldives na Perezida w’urugaga rw’abakoresha muri Maldives.
Ghassan Aboud Group yashinzwe na Ghassan Aboud mu 1994. Aboud ni umushoramari, umucuruzi n’umugiraneza uzwi cyane mu bijyanye mu bucuruzi bw’imodoka nshya, izakoze n’ibikoresho byazo bisimbura ibifite ikibazo.
Iki kigo gikora ishoramari no mu zindi nzego zirimo urw’amahoteli n’amacumbi, ubuzima, gucuruza ibyo kurya no mu itangazamakuru. Gifite amashami muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia n’u Bubiligi.
Mohamed Ali Janah ni Umuyobozi Mukuru wa HARIM Group na JIH, ibigo mpuzamahanga by’ishoramari
Perezida Kagame yakiriye Ghassan Aboud na Ahmad Aboud ushinzwe imari muri Ghassan Aboud Group
Perezida Kagame yaganiriye na Mohamed Ali Janah, Ghassan Aboud na Ahmad Aboud ku mahirwe ari mu ishoramari mu bijyanye n’amahoteli



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *