skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’Abayobozi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Yanditswe: Friday 29, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan n’intumwa ayoboye.

Sponsored Ad

Ibiganiro hagati y’abayobozi bombi byibanze ku guteza imbere umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Nahyan n’abo bari kumwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane kandi, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aho baganiriye ku kuzamura ubufatanye, ndetse banashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ubumenyi mu by’ubukungu ndetse bungurana ibitekerezo no mu zindi nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere umurimo, aho muri 2019 ibihugu byombi byemeranyijwe ubufatanye bugamije guhugura abakozi, guhanga udushya, ndetse no guha amahirwe abaturage b’ibihugu byombi yo guhatana ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda kandi ruheruka mu imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Dubai (Expo 2020 Dubai), aho mu byo u Rwanda rwamurikaga harimo amateka yarwo ya mbere y’ubukoloni, ayo mu gihe cyabwo, aya nyuma yabwo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibijyanye no kwiyubaka k’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa