skol

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Perezida Kagame yakiriye Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe uburinganire kwitegura no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib.

Umukuru w’Igihugu yabakiriye Hadja Lahbib ku wa 19 Gashyantare 2026 ari kumwe n’Intumwa yihariye ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam.

Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze rirakomeza riti “Bahuye baganira k’uko umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihananira Demokarasi ya Congo uhagaze, hibandwa ku mbaraga zo ku rwego rw’umugabane na mpuzamahanga zigamije kwita ku byo abaturage bari mu byago bakenewe.”

Ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bimaze imyaka myinshi icyakora byafashe indi ntera mu myaka nk’itanu ishize ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano.

Ni umutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze kugirirwa nabi, bagatotezwa ndetse bakicwa ubutegetsi bwa RDC bubigizemo uruhare.

AFC/M23 yararwanye ihangana n’ihuriro ry’ingabo za RDC ibohora ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo.

Mu gukemura aya makimbirane hashyizwe umukono ku masezerano atandukanye ariko ikibazo kikaba RDC itubahiriza na rimwe ibyo iba yariyemeje ahubwo igakomeza kwica abaturage bayo ntacyo yitayeho.

Kuva mu 2000 hamaze gushyirwa umukono ku masezerano atari munsi ya 10 yiyongera ku ya Washington n’aya Doha avugwa ariko ikibazo kikaba kigihari.

Ibyo byiyongera ku myanzuro y’Inama y’Umuryango w’Abibumye Ishinzwe Ubutekano irenga 20 yemerejwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari icyicaro cya Loni.

Ayo masezerano n’iyo myanzuro bivuga ku gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yahekuye u Rwanda ndetse no gukemura ibibazo ushingiye ku mpamvu muzi zibitera. Icyakora iyo myanzuro n’aya masezerano ntabwo yubahirijwe.

Nk’ubu nta minsi myinshi ishize Ihuriro ry’ingabo za RDC rirenze ku gahenge gashya kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu gihe yari umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Lourenço yifuje ko aka gahenge gatangira kubahirizwa kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, mu gihe hakomeje imyiteguro y’ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo.

Tariki ya 13 Gashyantare, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC “yemeye” aka gahenge, ariko ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ibyo ari ibinyoma kuko iryo tangazo ryasohotse mu gihe ingabo za Leta zari zikomeje kugaba ibitero.

Gusa nk’uko byagenze no mu bihe byabanje, ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo, ku wa 18 Gashyantare byagabye igitero cya kajugujugu na drones mu bice by’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu ntangiriro za Gashyantaree Johan Borgstam, yibukije ubutegetsi bwa RDC ko bugomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Johan yatanze ubu butumwa ubwo we n’itsinda rya EU yari ayoboye, bari bamaze kuganira na Perezida wa Angola ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, João Lourenço, ku mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

Yasabye ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington muri Kamena na Ukuboza 2025 ndetse n’amasezerano y’ibanze yasinyiwe i Doha muri Qatar yubahirizwa na buri ruhande.

Intumwa ya EU yibukije Leta ya RDC ko igomba gusenya umutwe wa FDLR nk’uko ibisabwa n’amasezerano ya Washington, kandi igashyigikira ibiganiro bidaheza byahuza Abanye-Congo kugira ngo bashakire hamwe amahoro arambye.

Yagize ati “EU ikomeje gushyigikira ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari ku muhate bishyira mu gushaka amahoro n’iterambere. Ubufatanye mu bukungu bwagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntambwe.”

Nubwo bimeze bityo, RDC ntibikozwa uretse gukomeza kwica abaturage bayo, Kinshasa yanakunze kwinangira ku bijyanye no gusenya FDLR ahubwo ikayitiza umurindi.

Nko ku wa 15 Gashyantare Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yihakanye imikoranire y’igihugu cyabo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yavuze ko u Rwanda rudakwiye guhora rwitwaza ikibazo cya FDLR ngo kuko igice kinini cy’abayigize kuri ubu bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 akunze kwitirira u Rwanda.

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yaramutamaje agaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma kuko umutwe wa FDLR wamaze guhuza imbaraga na FARDC nk’umwana na se bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Iki ni ikinyoma kindi, kuko umutwe munini w’abasigaye muri FDLR bafite amateka ya jenoside (umwana) ubana kandi ukorana n’Ingabo za Congo, FARDC (se), basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside imwe.”

Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

Perezida Kagame yaganiriye na Hadja Lahbib wa Komisiyo ya EU ku mutekano wa RDC

Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na EU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa