skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagirana ibiganiro

Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Mata 2025 yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, baganira ku buryo amahoro yaboneka mu karere.

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Mahmoud bagiranye iki kiganiro mu gihe abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bakomeje gushakisha uko intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagarara.

Baganiriye kandi ku musanzu u Rwanda na AU byiyemeje gutanga kugira ngo Afurika iyoboke impinduramatwara y’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) muri gahunda y’iterambere.

Mahmoud Ali Youssouf ari mu Rwanda kuva ku wa 3 Mata, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika yabereye i Kigali.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ubwenge buhangano bugira uruhare mu guhanga udushya, bukanihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, kandi ko inyungu zabwo zigaragara mu nzego zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa