skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Faye wa Sénégal

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Saturday 18, Oct 2025

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Faye wa Sénégal

Sponsored Ad

skol

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, mu muhango wabereye muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Faye yageze mu Rwanda ku wa Gatanu nabwo yakirwa na Kagame ku kibuga cy’indege i Kanombe. Uruzinduko rwe ruje ku butumire bw’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda umaze kugenderera Sénégal inshuro nyinshi kuva Faye yatorwa.

Byitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi baza kugirana ibiganiro mu muhezo nyuma hagasinywa n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi. Ayo masezerano arimo ajyanye no koroshya ingendo, ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi n’indi mishinga.

Perezida Faye mbere yo kugera muri Village Urugwiro, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri ubu bwicanyi ndengakamere.

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa