skol

Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria. Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku Mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame na Obasanjo bahuye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025.

Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu buhuza bwitezwe mu gihe muri Qatar hakomeje ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije impande zombi no gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi zayiteye.

Obasanjo yayoboye Nigeria inshuro ebyiri, ubwa mbere abikora hagati ya 1976 na 1979 ndetse no hagati ya 1999 na 2007.

Ni umwe mu bagabo bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika, ukunze kwitabazwa mu kumvikanisha ijwi ry’uyu Mugabane ku ngingo zitandukanye.

Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria

Ibiganiro bya Perezida Kagame Olusegun Obasanjo byagarutse ku ngingo zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa