
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye muri Village Urugwiro Amb. Tete Antonio, Minisitiri w’Intebe wa Angola akanaba intumwa yihariye ya Perezida w’iki gihugu, João Lourenço.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ku rubuga rwabyo rwa X ko Amb. Antonio nk’intumwa yihariye ya Perezida Lourenço yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola usanzwe ari n’umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutumwa Lourenço yoherereje Perezida Paul Kagame ntibwigeze butangazwa.
Ni ubutumwa icyakora Umukuru w’Igihugu yakiriye nyuma y’iminsi itatu inama yagombaga kumuhuriza i Luanda na Lourenço cyo kimwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC itabaye.
Iyi nama yasubitswe nyuma y’uko u Rwanda na Congo binaniwe kumvikana ku ngingo yo kuba Kinshasa yajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.
Nyuma y’isubikwa ryayo Kinshasa yashinje u Rwanda kuzana iyo ngingo muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda ku munota wa nyuma, gusa u Rwanda rubinyomoza ruvuga ko Angola nk’umuhuza ari yo yayizanye.
Perezida Lourenço, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’icyumweru gishize, yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko we, Perezida Kagame na Tshisekedi nibahurira i Luanda, bazagirana amasezerano y’amahoro arambye.
Guverinoma y’u biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na yo iheruka gutangaza ko hari icyizere cy’uko ibiganiro bya Luanda bizasubukurwa, kandi ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzuro mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *