skol
fortebet

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa Arsenal na Paris Saint-Germain

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame wagiriye uruzinduko mu Bufaransa, yakurikiye umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League, wahuje Arsenal na Paris Saint-Germain.

Sponsored Ad

Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ukinirwa kuri stade ya Parc des Princes ndetse ukurikirwa n’abayobozi batandukanye barimo abanyapolitiki n’abanyamupira.

Muri bo harimo Perezida Paul Kagame wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Hari kandi Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin n’abandi.

Perezida Kagame yari i Paris, aho yanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ikipe Paris Saint-Germain itike yo kuzakina uyu mukino, nyuma yo gutsinda Arsenal ibitego 2-1, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Aya makipe ni amwe mu afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa