skol

Perezida Kagame yarebye ‘All Star Game 2026’ anagirana ibiganiro n’abayobozi ba NBA

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Perezida Paul Kagame, yakurikiye umukino wahuje abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika “NBA All-Star” mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, anagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba NBA barimo Komiseri wayo, Adam Silver.

USA Stars yegukanye Igikombe cya “NBA All Star Game 2026” nyuma yo gutsinda bagenzi babo bo muri USA Stripes amanota 47-21.

Perezida Kagame ni umwe mu bakurikiye uyu mukino wabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Intuit Dome iherereye muri Los Angeles.

Umukuru w’Igihugu yahuye na Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum, baganira ku bufatanye bw’igihe kirekire hagati y’u Rwanda n’iyi Shampiyona ya Basketball muri Amerika.

Baganiriye kandi ku mikoranire ikomeje yo guteza imbere umukino wa Basketball no kuzamura impano z’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika.

Ikindi cyaganiriweho ni Irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya gatandatu uyu mwaka, aho imikino yaryo ya nyuma izabera i Kigali tariki 22-31 Gicurasi 2026.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Rugwiro, byatangaje kandi ko Perezida Kagame yahuye n’abayobozi muri siporo n’ubucuruzi barimo nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer.

Ibiganiro byabo byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na NBA n’ubufatanye bwatangijwe mu mwaka ushize hagati ya Clippers na Visit Rwanda.

Muri Nzeri 2025 ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina muri NBA, izajya yambara “Visit Rwanda” ku myambariro yayo ikanamamazwa kuri Intuit Dome yakira imikino yayo.

’NBA All Star Game’ ya 2026 yabereye muri Intuit Dome y’ikipe ya Los Angeles Clippers mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere

Perezida Paul Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje abakinnyi b’intoranywa muri NBA

USA Stars yegukanye igikombe itsinze USA Stripes amanota 47-21

Ubwo yari yitabiriye uyu mukino, Perezida Kagame yahuye na Komiseri wa NBA, Adam Silver

Umukuru w’Igihugu yahuye kandi na nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer

Perezida Kagame aganira n’abarimo Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri Wungirije wa NBA, Mark Tatum

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa