skol
fortebet

Perezida Kagame yasabiye ibihano ibihugu bya EAC birimo RDC n’u Burundi

Yanditswe: Monday 02, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge zo kuba hari bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidatanga imisanzu; asaba ko byajya bifatirwa ibihano.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu yabigaragaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri Tanzania haberaga inama isanzwe ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Nta mwanya munini Perezida Kagame yamaze muri Tanzania kuko yahavuye yerekeza i Doha muri Qatar, aho ku Cyumweru we n’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu bitabiriye umuhango wo gusoza isiganwa rya Formula 1 ryahaberaga.

Inama ya 24 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasize Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ari we utorewe kuyobora uyu muryango, asimbuye kuri izo nshingano Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

Ruto mu ijambo rye yasabye ibihugu binyamuryango kwihutira gutanga imisanzu bisabwa, mu rwego rwo gufasha EAC gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye yiyemeje.

Perezida Kagame mu mbwirirwaruhame ye yasomewe mu nama yashyigikiye iki gitekerezo cya Ruto, anasaba ko ibihugu bidatanga imisanzu byajya bihanwa nk’uko bigenda ku bidatanga imisanzu y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Yagize ati: "Dukeneye ingamba zo kubahiriza zikomeye, kubera ko ibiri kuba bitemewe ndetse ntibinarambye. Urugero nk’inzego zashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zatumye abanyamuryango bakora neza."

Ni Perezida Kagame wasabye EAC gutera ikirenge mu cya AU.

EAC buri mwaka ikoresha ingengo y’imari y’asaga $ miliyoni 103, arimo aturuka mu misanzu itangwa n’ibihugu binyamuryango ndetse n’aturuka mu mfashanyo.

Kugeza ubu mu bihugu bibereyemo EAC ibirarane binini by’imisanzu harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itaratanga n’igipfumuye kuva muri 2022 ubwo yinjiraga muri uyu muryango, u Burundi ndetse na Sudani y’Epfo.

Umwaka w’ingengo y’imari wa EAC wa 2023/2024 warangiye u RDC ifite ibirarane bya $ miliyoni 14,7 byitezwe ko uwa 2024/2025 uzajya kurangira ageze kuri $ miliyoni 22,5.

U Burundi bwo bwari bufite ibirarane bya $ miliyoni 11,2 mu gihe ibyaha Sudani y’Epfo byo byari muri $ miliyoni 8,6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa