skol
fortebet

Perezida Kagame yasuye ikigo cyo muri Botswana gishinzwe ubucuruzi bwa Diamant

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 07, May 2026

Perezida Kagame yasuye ikigo cyo muri Botswana gishinzwe ubucuruzi bwa Diamant

Sponsored Ad

skol

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana yasuye ikigo cyo muri iki gihugu gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya diamant, kizwi nka Diamond Trading Company Botswana (DTC Botswana).

DTC Botswana yashinzwe mu 2008 nyuma y’imyaka irenga 45 iki gihugu kimenye ko gifite Diamant. Leta ya Botswana ifite imigabane 50% muri DTC Botswana, mu gihe indi 50% ifitwe na De Beers Group, ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kizwi cyane mu bucuruzi bwa Diamant ku Isi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri DTC Botswana rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yatemberejwe ibice bitandukanye by’iki kigo, yerekwa n’imirimo gikora.

Ni uruzinduko kandi rwagaragayemo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tesi Rusagara, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Havugiyaremye Aimable.

Mu nshingano DTC Botswana ifite harimo gukurikirana ibirombe bicukurwamo Diamant muri Botswana, kuyinjora hagendewe ku ngano yayo, imiterere yayo, uko ibonerana n’ibara ifite.

Iyo iyi mirimo irangiye, DTC Botswana ishaka abaguzi b’iyi diamant, ariko ikagurishwa itaratunganywa neza.

Kuva mu myaka ya 1960 ubwo Botswana yamenyaga ko ifite amabuye y’agaciro ya Diamant, kugeza ubu agira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.

Mu Musaruro Mbumbe wa Botswana, ubucukuzi n’ubucuruzi bwa Diamant buba bwihariye hagati ya 30% na 40%.

40% by’amafaranga yose Guverinoma ya Botswana yinjiza ava muri diamant, ndetse aya mabuye y’agaciro akiharira 80% by’ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga byose.

Kugeza ubu kandi Botswana nicyo gihugu ku Isi gifite diamant nyinshi mu butaka.

Perezida Kagame yasuye DTC Botswana nka kimwe mu bigo bikomeye muri iki gihugu ndetse bitanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubukungu.

Ku wa 6 Gicurasi 2026 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana. Rwasize hasinywe amasezerano atandatu y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi byakuyeho Visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri Botswana, ndetse n’abaturage ba Botswana bashaka gusura u Rwanda.

Byasinye kandi amasezerano agamije ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, agamije kwirinda gusoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri. Hari kandi amasezerano ajyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ay’imikoranire mu by’ubuzima.

Mu ijambo yavuze ubwo yakirwaga ku meza na mugenzi we wa Botswana, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Botswana bifitanye isano ikomeye kuko bihuje icyerekezo mu byerekeye imiyoborere.

Ati “Twemera ko amajyambere arambye agerwaho biyuze mu miyoborere ifite intego, yubahiriza inshingano kandi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bacu. Iyi migirire dusangiye igaragaza icyerekezo kigari cy’umugabane wacu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika itabuze abantu bafite impano n’ibitekerezo ahubwo habuze guhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Ati “Afurika ntibuze abanyempano cyangwa ibitekerezo. Icyo yabuze mu bihe bitandukanye ni uguhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ibihugu nk’ibyacu bishobora gufasha mu kuziba iki cyuho binyuze mu kurushaho gukorera hamwe no gutanga umusaruro.”

Yavuze ko urubyiruko rwo ku mugabane wose rukeneye amahirwe atuma rugera ku iterambere ry’ubuzima kandi ubuyobozi bubigiramo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa