Perezida Kagame yavuze ku bahungu be bari muri RDF, asubiza abatekereza ko Ange Kagame azamusimbura
Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025
Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b’abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda ku wa 3 Ukwakira 2025 nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko yifuzaga ko abahungu be bose uko ari batatu baba abasirikare ariko umukuru arabyanga.
Ati: “Bamaze gukura ndabibabwira barabyemera ariko umwe arampakanira, yabigiyemo gake arambwira ngo ariko uku siko numva nshaka kumera, ndamubwira nti nawe kora ibyo ushaka, niba udashaka kubijyamo kora ibyo ushaka, ndamubwira nti ese urashaka gukora iki?, ati ‘njye ndashaka gukorera amafaranga’, ati ‘njye nindangiza kwiga nzajya mu bucuruzi.”
“Arangije arancyurira arambwira ngo mwebwe n’abo basore bandi, barumuna be, kubera ko icyo gihe muzaba muri mu bindi, ati nzabatunga, ati ndashaka kuzabatunga, reka njye njye muri ibyo, namwe mujye mu byo mushaka.”
Yakomeje avuga ko yari yabanje kubwira 2LT Brian Kagame na Capt Ian Kagame kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mbere yo kwinjira mu gisirikare ariko barabyanga.
Ati: “Babiri bajya mu gisirikare ndetse nari nabanje kubabuza ngo babanze bige mbabwira ngo bakorere ‘Master’s’ ariko barambwira ngo ndeke babanze bajye mu gisirikare. Bati twabwiwe ko mu gisirikare habamo no kwiga kandi numvise numvise uwakurikira inzira nanyuzemo nubwo irimo ibibazo byinshi ntacyo byaba bitwaye.”
Yakomeje agaragaza ko buri mwana we afite uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba nk’undi mwana we w’Umunyarwanda.
Ati: “Umwana w’Umunyarwanda uwo yaba ari we wese harimo n’abanjye bakwiye kuba icyo bashaka kuba cyangwa gukora icyo ashaka gukora.”
Yasubije abavuze ko ashaka kugira umukobwa we Perezida
Indi ngingo Perezida Kagame yagarutseho, ni ijyanye n’ibikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari gutegura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azabe Perezida.
Ati: “Ejo bundi nabonye ibintu by’imbuga nkoranyambaga mbona abantu bavuga ko njyewe ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu, ariko njyewe uwanteguye ni nde? Mbanze mbabaze, njyewe uwanteguye ni inde? ntabwo nateguwe na data. Kandi mpora mbabwira ngo mwageze aho mukansezerera.”
Yakomeje avuga ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi bakwiye kubaho mu buzima busanzwe.
Ati: “Kuri njyewe umuryango wanjye n’abana banjye ni Abanyarwanda nk’abandi bazabaho nk’uko bandi bose babayeho.”
Perezida Kagame yagaragaje ko adashobora kugira umuntu Perezida, ndetse yemeza ko n’uwo mukobwa bavuga ko ari gutegurira kuzaba Perezida, bishoboka ko yaba atanabishaka.
Ati: “Ntabwo nagira umuntu perezida ntibibaho wenda na we ntanabishaka. Ni politiki yabo ikwiye kujya muri puberi gusa.”
Perezida Paul Kagame na Jeanette Kagame bafitanye abana bane barimo batatu b’abahungu n’umwe w’umukobwa.
Perezida Kagame yavuze nta gahunda afite yo gutoza Ange Kagame ngo azamusimbure


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *