Perezida Kagame yeretse Afurika uko yahangana n’ihungabana ry’ubukungu ririho ku Isi
Yanditswe: Saturday 25, Apr 2026
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikwiye kurushaho kwigira no kugabanya kwishingikiriza ku bandi, agaragaza ko ari imwe mu nzira zo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu ijambo yavugiye mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Miyoborere izwi nka World Capital Conference 2026, iri kubera mu Bufaransa, aho yibanze ku masomo Afurika n’u Rwanda byakuye mu bibazo byagiye byibasira Isi.
Perezida Kagame yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyabaye nk’igikangura abantu mu rwego rw’ubuzima n’urw’ubukungu, kuko cyerekanye ko indwara zitubahiriza imipaka, bityo ko kwihugiraho kw’ibihugu bidashobora kuzikumira burundu.
Yongeyeho ko no mu rwego rw’ubucuruzi, byagaragaye ko kuba inganda n’ibikorwa by’ingenzi biri mu bihugu bike bituma ibindi bigira ikibazo cy’ubukungu mu gihe habayeho ibibazo, kuko ibyo bihugu bikize bihita bibanza guhaza abaturage babyo. Yagize ati: “Iyo habaye ikibazo ahantu hamwe h’ingenzi, buri wese arabyishyura”.
Ku bijyanye na Afurika, Perezida Kagame yavuze ko ibi bibazo biva hanze bigaragaza ingaruka zo kwishingikiriza ku bandi. Nubwo hari abashyira mu majwi amateka y’ubukoloni n’amavugurura y’ubukungu yashyizweho n’amahanga, yagaragaje ko gukomeza kwitwaza izo mpamvu bishobora gutuma Afurika iguma mu bwigunge bwo kwibona nk’idashoboye.
Yagize ati: “Umuco wo guhora dushaka impamvu zituma twisobanura utuma twibona nk’abahohotewe badafite ubushobozi bwo guhindura ibihe turimo. Kandi ibyo si byo na gato.”
Agaruka ku Rwanda, yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyahisemo gushaka ibisubizo bishingiye ku bushobozi bwacyo.
Yagize ati: “Twize ko ibisubizo byiza ari ibiva muri twe ubwacu kandi bigasubiza ibibazo byacu dukurikije uko turi, bikaba ari byo bitanga umusaruro mwiza kurusha ibindi.”
Yavuze ko ari yo mpamvu mu myaka ishize Afurika yashyize imbaraga mu gukusanya umutungo w’imbere mu gihugu, guteza imbere ibikorerwa imbere, gukomeza uruhererekane rw’ibicuruzwa no guhuza ubukungu bw’ibihugu.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yakwigenga kurushaho kuko ifite inganda z’ifumbire, izitunganya peteroli n’imiti, zatanga umusanzu ukomeye ku Isi. Yashimangiye ko icyo Afurika ikeneye ari ukwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo bwubahana.
Umukuru w’Igihugu yaragaje ko ikibazo atari ukumenya niba Isi yakubakwa itunganye kuri bose, ahubwo ari ukumenya niba ibihugu byabana nubwo bitandukanye mu bushobozi no mu miyoborere, bikabasha gutera imbere bifatanyije.
Yagize ati: “Ikibazo si ukumenya niba twubaka Isi itunganye neza kuri bose, ahubwo ni ukumenya niba dushobora kubana nubwo dutandukanye maze tugatera imbere turi kumwe.”


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *