skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa rya AI

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa rya AI

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026, yageze i Geneva mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guharanira ibyiza.

Muri iyi nama haratangirizwamo Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) Perezida Kagame ayoboranye na Marc Benioff ukuriye Ikigo Salesforce, bakaba bungirijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin.

Iyi nama yateguwe na ITU ifatanyije na Guverinoma y’u Busuwisi, ikaba ihurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’Ibigo biteza imbere ikoreshwa rya AI, abanyapolitiki, abashakashatsi n’abahagarariye Sosiyete Sivile baturutse mu bice bitandukanye by’Isi kugira ngo bungurane ibitekerezo ku kamaro ka AI, bashyireho amabwiriza aganisha ku ikoreshwa ryayo mu guhanga amahirwe atagira n’umwe asigaza inyuma, ndetse no gusuzuma uruhare rw’iryo koranabuhanga mu gushyigikira urugendo rwo guhanga ibishya.

Inama y’uyu mwaka iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gufungura umumaro wuzuye wa AI ikorera inyokomuntu.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama mu gihe cyo kuyifungura ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu, ndetse araza no kugira uruhare mu biganiro byo ku ruhande biba mu gihe cyo gufungura ku mugaragaro iyo Komisiyo abereye Umuyobozi.

Komisiyo Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ni gahunda yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi basaga 40 bahagarariye za Guverinoma, ibigo by’ubucuruzi n’Ibigo Mpuzamahanga bagamije guhuriza hamwe ibitekerezo bisubiza ibibazo bya tekiniki, iby’ubukungu n’imibereho ndetse n’ibya Politiki birebana n’ikoreshwa rya AI.

Inshingano z’ibanze z’iyo Komisiyo ni uguharura inzira igamije kongera icyizere cy’imikoreshereze ya AI muri rubanda, kongera umubare w’abayibyaza umusaruro, kubaka ibikorwa remezo ndetse no kugabanya ubusumbane, bishyira AI ku mwanya w’ibanze mu bikoresho by’ikoranabuhanga bihangana n’ingorane Isi ihanganye na zo ku muvuduko wihuta ku rwego rukenewe.

Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikwiye guhora ari inbaraga zo gukora ibyiza, ndetse asaba ubutwererane mpuzamahanga mu kugabanya ubusumbane no guharanira ko abaturage benshi barushaho kugerwaho n’udushya tuyobowe na AI.

Ati: “Ikintu kimwe cyo ni ukuri: ikoranabuhanga rikwiye kuba imbaraga y’icyiza, kandi dufite inshingano zo kurikoresha mu byiza gusa. Reka turusheho gukorana mu kugabanya ubusumbane no gukomeza gufasha abaturage kubona inyungu AI ishobora kutugezaho twese.”

Benioff bafatanyije kuyobora iyi Komisiyo Mpuzamahanga, yavuze ko AI yagaragaje amahirwe menshi y’iterambere ry’ubukungu anashimangira ko icyizere cy’abaturage kuri iri koranabuhanga rizahora ari ingenzi kugira ngo amahirwe ritanga abyazwe umusaruro mu buryo bwuzuye.

Iyi Komisiyo ishyize imbere guharanira ko abasaga miliyari 2,2 bataragerwaho na interineti bayibona, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibya Afurika, nk’imwe mu ntambwe zo kuziba icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Mu guhuriza hamwe abayobozi batanga umusanzu ukomeye mu kubaka ikoranabuhanga, kuribyaza umusaruro, gushyiraho Politiki irigenga ndetse no gufasha rubanda kuribyaza umusaruro, iyo Komisiyo izafasha gutegura ibisubizo bya AI mu nzego zitandukanye no kwagura imipaka bikajyana no guharanira ko ritanga umusaruro ukenewe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa