Perezida Paul Kagame yageze i Conakry ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2026 aho yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora yo mu Ukuboza 2025.
Perezida Kagame ageze ku Kibuga cy’Indege Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko “Perezida Kagame yageze i Conakry muri Guinée, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Mamadi Doumbouya, riteganyijwe ejo [ku wa 17 Mutarama 2026.]
Perezida Mamadi Doumbouya wari umuyobozi w’inzibacyuho kuva muri Nzeri 2021.
Ku wa 5 Mutarama 2025, Urukiko rw’Ikirenga muri Guinée rwemeje ibyavuye mu matora bigaragaza ko Perezida Mamady Doumbouya yatsinze amatora agize amajwi 86,7%.
Doumbouya yafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat ya gisirikare yakuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021.
Ku wa 4 Mutarama 2026, Perezida Doumbouya yavugiye kuri Televiziyo ko Guinée yinjiye mu bihe bishya birangwa n’ubumwe bw’abenegihugu.
Ati “Uyu munsi twinjiye mu bihe bitarimo uwatsinze n’uwatsinzwe. Ubu hariho Guinée imwe idanandukanywa kandi yunze ubumwe.”
Yasabye abaturage kubaka Guinée irimo amahoro n’ubutabera, abaturage basangiye byose kandi yigenga mu bya politiki n’ubukungu.
Guinée-Conakry n’u Rwanda bisanganywe umubano uhamye, ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi, n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri Gicurasi 2025, Brigadier Général Mamady Doumbouya uyobora Guinée-Conakry yari mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
Gen Doumbouya kandi muri Kanama 2024 yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.
Muri Mutarama 2024 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.
Perezida Paul Kagame ku wa 11 Ugushyingo 2025 yasuye Guinée mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Muri Gicurasi 2024 Perezida Kagame kandi yagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry, abakuru b’ibihugu bagirana ikiganiro ku bufatanye bw’u Rwanda na Guinée, mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Mamadi Doumbouya wa Guinée
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *