Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’inkunga ya miliyari 160 Frw
Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen, bifatanyije na Perezida wa Banki y’u Burayi y’Ishoramari Nadia Calviño n’Umuyobozi w’Ikigo BioNTech Uğur Şahin mu gutangiza inkunga ya miliyoni 95 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo nkunga yatangirijwe gushyigikira gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika, ikaba ikubiyemo miliyoni 40 z’amayero (miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda) yagenewe u Rwanda mu gushyigikira urugendo rwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
Iyo nkunga ije yiyongera ku zindi miliyoni zikabakaba 55 z’Amayero zahawe u Rwanda binyuze mu zindi gahunda zo gushyigikira iyo ntambwe nshya rwateye ifitiye akamaro Umugabane wa Afurika muri rusange.
Ni inkunga itangwa muri gahunda yo kurushaho guteza imbere inganda z’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko hazaboneka inyongera y’ibikorerwa ku mugabane ifatika bitarenze mu mwaka wa 2024.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Bubiligi, yitabiriye itangizwa ry’iyonnkunga nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU), Ursula Gertrud von der Leyen.
Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum, iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi kuva kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira kugeza ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Ibiro y’Umukuru w’Igihugu “Village Urugwiro” byatangaje ko ibiganiro aba bombi bagiranye byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), harimo n’inkunga EU itanga mu gushyigikira uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za mRNA rwubatswe i Kigali.
U Rwanda na EU basanganywe amasezerano y’imikoranire mu nzego zitangukanye zirimo ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu mwaka wa 2022, EU yiyemeje gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, yemera gutanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *