Perezida Kagame yitabiriye umukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Chelsea FC
Yanditswe: Thursday 12, Mar 2026
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinzemo Chelsea FC ibitego 5-2.
Ni umukino wakinwe ku wa 11 Werurwe 2026. Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino kuri Parc des Princes.
Buti “Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League kuri Parc des Prince, aho Visit Rwanda ifite ubufatanye na Paris Saint-Germain yatsinze 5-2 Chelsea FC.”
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain yasinywe bwa mbere mu 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.
Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.
Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.
Binyuze muri aya masezerano, abana barenga 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.
Buri mwaka iyi kipe yo mu Bufaransa yohereza abakinnyi n’abanyabigwi bayo mu Rwanda, aho basura ibyiza nyaburanga rufite, bakabisangiza ababakurikira.
Abaheruka ni Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore, aho basuye u Rwanda mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.
RDB ihamya ko kuba aya masezerano hagati y’impande zombi ariho bituma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo, kandi ko bizarushaho kugerwaho binyuze mu kuba ikirango cya Visit Rwanda kigaragara ku myenda y’imyitozo y’amakipe y’abato ya PSG yo muri Amerika.
Perezida Kagame yageze kuri Parc des Princes yakirwa n’abayobozi batandukanye ba PSG





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *