skol
Kigali

Perezida Kenyata yageze mu Rwanda mu nama ya #CHOGM2022

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 24 June 2022

Perezida w’Igihugu cya Kenya , Uhuru Kenyatta yageze mu Rwanda aho aje kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, igiye kuba nyuma y’izindi z’amahuriro atandukanye agize Commonwealth zimaze iminsi ziba.


Iyi nama igiye kuba nyuma y’ayandi mahuriro yayibanjirije arimo n’inama y’ihuriro rya mbere ari ryo ry’urubyiruko rugize uyu muryango ari nayo yabimburiye andi mahuriro yabaye.

Yakurikiwe n’ihuriro ry’abagore ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’abandi batandukanye bahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo.

Mu zindi nama z’amahuriro zabaye harimo iy’iry’Ubucuruzi ry’abagize Commonwealth ryatangijwe kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ndetse n’ihuriro rigamije kwiga ku iterambere ry’abaturage ryabereye muri M Hotel.

Biteganyijwe ko ayo mahuriro yose yabaye agomba gufata imyanzuro itandukanye bikagezwa ku nama y’Abakuru b’Ibihugu iratangira kuri uyu wa 25 Kamena 2022.

Perezida Uhuru Kenyata nawe ni umwe mu bakuru b’Ibihugu baje kwitabira iyi nama cyane ko ari nayo nama ya nyuma agiye kwitabira kuko manda ye iri k’umusozo.

Perezida Kenyatta witabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze k’umuyobozi w’umudugudu warishije...

Umuyobozi w’Umudugugu wa Nyakibande, mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa...
27 June 2022 0

Kicukiro:Abaturage barishimira ikiraro bubakiwe (AMAFOTO)

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro barishimira ikiraro bubakiwe bavuga ko...
25 June 2022 0

Uganda: Abanyeshuri bo mu myaka ibiri bahagaritswe kubera imirwano...

Ubuyobozi w’Ishuri ryisumbye rya Mbarara High School muri Uganda,...
25 June 2022 0

Perezida Kenyata yageze mu Rwanda mu nama ya #CHOGM2022

Perezida w’Igihugu cya Kenya , Uhuru Kenyatta yageze mu Rwanda aho aje...
24 June 2022 0

Umwami Mswati III Wa Eswatini yageze mu Rwanda mu myambaro...

Umwami wa eSwatini, Mswati III yageze mu Rwanda aho aje kwitabira Inama...
24 June 2022 0

Rusizi: Bamwe mu bavuzi gakondo barashinjwa gukata zimwe mu ngingo...

Mu Karere ka Rusizi Polisi yafashe abavuzi batanu ba Gakondo...
14 June 2022 0