Perezida Kenyatta yaciye ibintu kubera amafoto yafotowe ari muri Gari ya Moshi rusange yifotorezwaho na rubanda [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 24, Dec 2018
Perezida wa Kenya,Uhuru Kenyatta ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yafotowe ari muri gari ya moshi rusange abantu bari kubyigana bamwifotorezaho.
Iyi gari ya moshi yitwa Madaraka Express yavaga mu mujyi wa Nairobi yerekeza mu mujyi wa Mombasa yabaye icyamamare kubera ko ariyo Kenyatta yongeye gutega ari kumwe n’umufasha we bigatuma benshi mu bagenzi bamwifororezaho.
Perezida Kenyatta yateze iyi Gari ya moshi ubwo yari yerekezaga I Mombasa mu rugendo rw’ amasaha ane agiye kuharira iminsi mikuru ya noheli n’ubunani.
Uru rugendo Kenyatta yarukoze mu gihe urwego rushinzwe gutwara abagenzi muri Gale ya moshe mu gihugu cya Kenya rwari rwatangaje ko amatike yose yo mu mpera z’ icyumweru yashize kubera iminsi mikuru.
Ibitekerezo
Uwacu nawe zabikore nibura fate Rwandair tuzabishima peee kandi bigabanye ayotumurihira mungendo.