skol

Perezida Lourenço yasabye Tshisekedi kurenga umurongo utukura yihaye

Yanditswe: Friday 14, Feb 2025

featured-image

Perezida João Lourenço wa Angola, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Hari mu kiganiro Perezida wa Angola aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe yarinangiye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 wakunze kuyisaba ko baganira, ndetse mu kwezi gushize ubwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa yeruye ko kujya mu mishyikirano na M23 byaba ari ukurenga umurongo utukura.

Ati: “Munyemerere ntange umucyo w’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazigera ikoreshwa n’igitutu cy’abantu bo hanze bagerageza gutanga amabwiriza anyuranyije n’inyungu ndetse n’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzigera dutezuka ku gushimangira aho duhagaze. Kuganira n’umutwe w’iterabwoba nka M23 ni umurongo utukura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashobora kurenga.”

Perezida Lourenço agendeye ku mateka Angola yanyuzemo mu myaka yashize ubwo muri iki gihugu habaga intambara ya gisivile yamaze imyaka myinshi, yagaragaje ko imishyikirano ari yo yafasha RDC kuva mu makimbirane irimo ndetse n’abayobozi b’iki gihugu bakaba babizi.

Ati: “Abayobozi ba Congo barabizi ko hakenewe kuganira n’impande zose zirimo na M23, ndetse ibi twanabibwiye Perezida Félix Tshisekedi tugendeye ku rugero rwacu ubwacu.”

Lourenço yakomeje agira ati: “Nk’uko mubizi Angola yabaye mu ntambara ya gisivile yamaze igihe kirekire. Kugira ngo irangire, byabaye ngombwa ko tuganiriza buri wese.”

Lourenço avuga ko icyo gihe byanabaye ngombwa ko Angola igirana ibiganiro n’ingabo z’abazungu za Afurika y’Epfo zari ku butaka bwayo, mu mishyikirano yari iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasize hasinywe amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu 1988.

Si Lourenço wenyine usaba Tshisekedi kujya mu mishyikirano na M23, kuko imiryango ya EAC na SADC ndetse na Kiliziya Gatolika muri RDC na bo baheruka kubimusaba; nyuma y’uko M23 yari imaze kwigarurira Umujyi wa Goma.

Ni Tshisekedi wigeze kurahira ko adashobora kuganira na rimwe n’uriya mutwe, kabone n’iyo wanigarurira Umujyi wa Kinshasa ukanagera ku muryango w’aho atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa