skol

Perezida Macron yamaganywe azira gutuka Abanya-Haiti

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024

featured-image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamaganywe na benshi nyuma yo kugaragara mu ruhame atuka abanya-Haiti ko ari ibicucu, kuko birukanye Garry Conille wari Minisitiri w’Intebe.

Garry Conille yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki 10 Ugushyingo, bikozwe n’Akanama k’inzibacyuho kashyizweho ngo kagarure demokarasi muri Haiti yugarijwe n’ubugizi bwa nabi buterwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Conille wari umaze amezi atandatu, yasimbujwe Alix Didier Fils-Aimé, nubwo bitashimishije bamwe barimo na Emmanuel Macron.

Mu minsi ishize ubwo Macron yari yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabereye muri Brésil, yagaragaye mu mashusho avuga ko abanya-Haiti ari ibicucu kuko bemeye ko Conille yirukanwa.

Ati “Uriya Minisitiri w’Intebe yari umuntu udasanzwe kandi naramushyigikiye cyane. Ni ibicucu, ntabwo bakabaye baramwirukanye.”

Edgard Leblanc Fils wahoze ayobora akanama kirukanye Conille, yavuze ko biteye isoni kubona umuyobozi nka Macron atuka igihugu cyose.

Muri ayo mashusho kandi hari umuntu wumvikana abwira Macron ko u Bufaransa bufite uruhare mu bibazo Haiti irimo dore ko igihugu cye cyahoze kiyikolonije.

Macron ahita amusubiza ngo “Ni abanya-Haiti ubwabo biyiciye igihugu ubwo bemeraga ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge rihabwa intebe.”

Haiti yahamagaje ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu, ngo asobanure ibyo Macron yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa