skol
fortebet

Perezida Macron yanenze ibikorwa bigayitse by’abafana ba PSG

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

Perezida Macron yanenze ibikorwa bigayitse by'abafana ba PSG

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanenze bikomeye ibikorwa byakozwe n’abaturage bo muri iki gihugu ubwo bishimiraga intsinzi y’ikipe ya Paris Saint-Germain iherutse kwegukana igikombe cya UEFA Champions League, byateje umutekano muke mu gihugu.

Yabivuze ku wa 30 Gicurasi 2026, agaragaza ko atanejejwe n’ibyo bikorwa na busa ndetse ko atari uko bishimira intsinzi.

Ati “Biriya ntabwo ari umupira w’amaguru, biriya ntabwo ari siporo, biriya si byo dukunda. Abapolisi n’abajandarume bacu bakoze kandi abafashwe bazahanwa. Ntabwo dushaka kuzongera kubibona twabonye ibihagije.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ni bwo mu Mujyi wa Budapest muri Hongrie habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.

Uyu mukino wasize Paris Saint-Germain ibonye intsinzi kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino.

Nyuma y’iyo ntsinzi abafana bahise bajya mu mihanda batangira guturitsa ibishashi by’umuriro n’ibindi bikorwa bitemewe, abandi aho barebeye uyu mukino mu tubari turi hafi ya Parc des Princes bangiza ibikoresho byaho nka za televiziyo bareberagaho n’ibindi.

Mu Mujyi wa Paris habaruwe abafana byibuze ibihumbi 20 binjiye mu mihanda bishimira intsinzi.

Byatumye mu mihanda itandukanye yo mu Bufaransa hashyirwa abapolisi ibihumbi 22 barimo abapolisi 8.000 bari mu Mujyi wa Paris gusa.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bibaye, kuko mu mwaka ushize ubwo PSG yegukanaga iki gikombe abafana barishimye birara mu maduka barayangiza bikomeye.

Ibi byatumye ba nyir’amaduka bashyiraho amadirishya y’ibyuma yo gufugisha amaduka yabo kugira ngo PSG niyongera gutsinda hatagira abafana bongera kubangiriza.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Laurent Nunez, yagaragaje ko kugeza ubu abantu 780 ari bo bamaze gutabwa muri yombi.

Perezida Macron yanenze ibikorwa bigayitse by’abishimiraga intsinzi ya PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa