Perezida Macron yasabye Trump gukuraho ibihano yafatiye abayobozi b’i Burayi
Yanditswe: Monday 23, Feb 2026
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye mugenzi uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gukuraho ibihano yafatiye abayobozi batandukanye b’i Burayi barimo uwahoze ari Komiseri wa EU, Thierry Breton n’Umucamanza Nicolas Guillou w’Urikiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Breton w’Umufaransa ni umwe mu bayobozi batanu, Umunyabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye kitazongera guha visa bitewe n’uruhare rwabo mu gushyiraho amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) akumira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ibibangamira inyungu za Amerika.
Umucamanza Guillou na we w’Umufaransa, yashyiriweho ibihano na Amerika kubera gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant ku byaha by’intambara yo muri Gaza.
Ku wa 22 Gashyantare 2026, ni bwo ibaruwa ya Macron isaba Trump ko yakuraho cyangwa agahindura ibihano yafatiye aba bayobozi yagaragaye mu kinyamakuru cyo muri iki gihugu cyitwa ‘La Tribune Dimanche’.
Ati “Ibihano mwashyiriyeho Thierry Breton ntabwo biciye mu mucyo kubera ko byerekana ko ibihugu by’u Burayi bidafite imbaraga zo kwishyiriraho amategeko yabyo, kandi icyo nakongeraho ni uko iyo myanzuro yafashwe hadashingiwe ku makuru y’ukuri.”
Yakomeje avuga ko amategeko n’amabwiriza y’i Burayi atorerwa kuri uwo mugabane, ndetse anyura mu mucyo, kandi atibasira abandi nk’uko muri Amerika babikoze bashyiriraho ibihano aba bayobozi.
Macron yagaragaje ko ibihano byafatiwe Umucamanza Nicolas Guillou byangiza uburenganzira bw’inkiko bw’uko zikwiriye gufata imyanzuro nta gitutu cya politiki zishyizweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *