Perezida Macron yasabye u Bushinwa kwitambika Koreya ya Ruguru
Yanditswe: Sunday 01, Jun 2025
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko u Bushinwa nibutabuza Koreya ya Ruguru gukomeza kugira uruhare mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine bizatuma Umuryango w’Ubutabarane (OTAN) ukomeza kwagurira ibikorwa byawo muri Aziya y’Amajyepfo.
Macron yabitangaje ku wa 30 Gicurasi 2025, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Shangri-La Dialogue yabereye i Singapore.
Yavuze ko u Bushinwa bukwiye guhagarika umufatanyabikorwa wabwo, Koreya ya Ruguru, gukomeza kohereza ingabo ku butaka bw’u Burayi, niba budashaka ko ingabo z’Umuryango w’Ubutabarane (OTAN) zikomeza kwagurira ibikorwa mu karere ka Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba.
Muri Mata 2025, Koreya ya Ruguru yemeye ko ingabo zayo ziri gufatanya n’iz’u Burusiya mu bikorwa byo “gukura” abasirikare ba Ukraine mu Karere ka Kursk, kari karafashwe muri Kanama 2024.
Mu birori byo kwizihiza intsinzi y’u Burusiya ku wa 9 Gicurasi, Perezida Vladimir Putin yashimiye ku mugaragaro ingabo za Koreya ya Ruguru kubera ubwitange n’ubutwari zagaragaje mu kurinda akarere ka Kursk.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Gen. Valery Gerasimov, yabwiye Putin ko ingabo za Koreya ya Ruguru zagaragaje “ubunyamwuga, ubutwari n’ubwitange buhanitse.”
Macron yagize ati “Kuba Koreya ya Ruguru iri gukorana n’u Burusiya ku butaka bw’u Burayi ni ikibazo gikomeye kuri twese. Niba u Bushinwa butifuza ko OTAN yerekeza muri Aziya, bukwiye gufata ingamba zo guhagarika Koreya ya Ruguru gukomeza kugira ibikorwa ikorera ku butaka bw’u Burayi.”
Macron yavuze ko mbere yarwanyaga igitekerezo cyo kugeza ibikorwa bya OTAN mu Burasirazuba bw’Isi kuko “sinemera kwinjizwa mu makimbirane y’abandi atandeba.”
Mu 2023, u Bufaransa ni bwo bwari imbere mu kwanga ishyirwaho ry’ibiro bya OTAN i Tokyo, aho Macron yavuze ko bitari bikwiye. Icyo gihe, itangazamakuru ryatangaje ko Macron yavuze cyane ko atabishyigikiye.
Nyamara Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yari yavuze ko ibiro by’i Tokyo byafungurwa bitewe n’uko ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u Russia bwari buri kwiyongera, bigaragarira mu bikorwa bya gisirikare bakoreye hamwe ku Nyanja y’u Buyapani no ku Nyanja y’Uburasirazuba y’u Bushinwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *