skol
fortebet

Perezida Macron yashize amanga, asobanura inkuru y’urushyi ‘yakubiswe’ n’umugore we

Yanditswe: Tuesday 27, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatanze umucyo, asobanura ko amashusho agaragaza umugore we amukora mu majigo, akamukubita urushyi rwavugishije Isi nzima yakabirijwe.

Sponsored Ad

Amashusho yafashwe tariki ya 25 Gicurasi 2025 ubwo Perezida w’u Bufaransa yari ageze i Hanoi muri Vietnam. Uyu mugabo w’imyaka 47, agaragara mu ndege agiye gusohoka, mu gihe asa nk’uvugisha umuntu uri hirya, ukuboko k’umuntu wambaye imyenda itukura agaragara amukora mu itama akamukubita urushyi.

Mu gusohoka mu ndege, umugore wa Perezida Macron, Brigitte Macron w’imyaka 72, asohoka mu ndege yambaye imyenda y’umutuku, bamwe bati "umugore yijwiburiye umugabo da!"

Mu kanya nk’ako guhumbya, iyi nkuru yari yamaze kuzenguruka Isi yose, gusa Macron wasohotse mu ndege adaseka ndetse afunze igipfunsi n’imbaraga, yasubije ko ibyabaye abantu babikabirije, bakabyibeshyaho.

Ati “Hari amashusho agaragaza njyewe n’umugore wanjye tujya impaka, tunakina, kandi ibyo byabaye ishyano ku Isi, abantu babisobanura mu buryo bwabo.”

Si ubwa mbere Perezida Macron akozwe mu matama mu ruhame kuko muri Kamena 2021, ubwo yasuraga agace ka Tain-l’Hermitage kari mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Bufaransa, na bwo yakubiswe urushyi n’umuturage, waje gukatirwa igifungo cy’amezi ane.

Kuva mu 2016 habura umwaka ngo Macron ajye ku butegetsi, yahohotewe inshuro zirenga eshanu. Akenshi yatewe amagi ndetse n’imboga ubwo yageraga mu mbaga y’abaturage batamwishimiye.

Perezida Macron yakubiswe urushyi ubwo yagiriraga uruzinduko muri Vietnam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa