Perezida Macron yavuze ko u Burayi bwiteguye guhangana n’imisoro Trump ashaka kubushyiriraho
Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2025
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Amerika niramuka izamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu by’u Burayi, na byo bigomba kwiyubahisha bigafata ingamba zo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, ubwo yari i Bruxelles ahabereye inama y’igitaraganya y’abayobozi b’ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Macron yavuze ko ibihugu byo mu Burayi bifite ubushobozi bwo kwihagararaho kandi na byo bizagira icyo bikora Amerika nibikangisha kuzamura imisoro.
Ati “Tubaye dutewe mu buryo bw’ubucuruzi, u Burayi nk’ibihugu bikomeye, biziyubahisha kandi bigire icyo bibikoraho.”
Akomeza avuga ko amahitamo ndetse n’itangazo bya Perezida wa Amerika byatumye EU irushaho gushyira hamwe mu gushaka igisubizo.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Perezida wa Amerika atangaje ko azongera imisoro ku bicuruzwa biva mu Burayi bijya muri Amerika kuko ibi bihugu bicuruza ibicuruzwa byinshi muri Amerika kurusha ibyo Amerika icuruza mu Burayi.
Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, yavuze ko EU ikomeye bihagije ku buryo ishobora kugira icyo ikora ku misoro ishobora gushyirwaho na Amerika ariko intego yagakwiye kuba imikoranire myiza.
Yagize ati “Intego yagakwiye kuba ikintu gitanga igisubizo mu mikoranire.”
Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yavuze ko igihugu ayoboye kitashyigikira ihangana ariko ubuyobozi bwa Trump bushyizeho imisoro iremereye ku Burayi, na bo bakeneye kugira ibisubizo gikomeye bafata birimo kuzamura imisoro kuri Amerika.
Trump aherutse gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva muri Mexique, Canada ndetse n’u Bushinwa aho Mexique na Canada bizajya bisoreshwa 25% na ho u Bushinwa bugasoreshwa 10%. Iyi misoro biteganyijwe ko izatangira gucibwa ibicuruzwa biva muri ibi bihugu kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025.
Amakuru avuga ko Mexique ishobora guhabwa ukwezi kumwe kugira ngo iganire na Trump kuri iyi ngingo, mbere y’uko iyi misoro izamurwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *