skol

Perezida Macron yihanije uwamwise ‘kadahumeka’ kubera kuvuga ko ayoboye muri AI

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

Ku wa 04 Gashyantare 2026, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yanyujije ku rukuta rwe rwa X, ubutumwa bugaragaza ko igihugu cye cyafashe iya mbere mu guteza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga rya AI.

Yagize ati “ Mu Bufaransa dushyira imbere siyansi. Ni yo mpamvu nasabye Isi kutuyoboka ku bijyanye na siyansi.”

“Nishimiye cyane kubona uyu muhamagaro warumviswe n’abantu benshi. Abashakashatsi bakomeye bagera kuri 40 bahisemo u Bufaransa.”

Yakomeje agira ati “Binyuze muri porogaramu ya ‘France 2030’, twashoye arenga miliyoni 30 z’ama-Euro kugira ngo duteze imbere ubuvuzi, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga rya ‘AI’ ndetse n’ubumenyi bw’ibanze muri siyansi.”

Bigaragara ko hari abatarakiriye neza ubu butumwa bwe, aho umushakashatsi kuri AI, Dr. Eli David, yasubije ubu butumwa bwa Macron, agira ati “Iyi kadahumeka irahashaka guhindura u Bufaransa ubuyoboye muri AI kuri miliyoni 30 z’ama-Euro gusa?”

Mu gusubiza ubu butumwa Macron, yagaragaje ko atari aya mafaranga gusa, ahubwo hari na miliyoni 54€ zakusanyijwe mu 2022 zo gutegura gahunda ya France 2030.

Iyi ni gahunda igamije guhindura iki gihugu ikiyoboye mu bijyanye n’ubuvuzi bugezweho n’ibindi hashingiwe kuri AI.

Yagaragaje ko kandi muri Paris AI Summit hari miliyari 100€ abikorera bahize kuzashora, akazashorwa n’ibigo byo mu Bufaransa n’ibindi mpuzamahanga hagamijwe guteza imbere AI.

Yamwibukije kandi ko mu 2025 u Bufaransa bwari mu bihugu bya mbere mu gukurura ishoramari riva mu mahanga mu kubaka ububiko bw’amakuru muri iki gihugu.

Yagize ati “Hashowe akayabo iwacu no mu mpano zacu.”

Arongera ati “Yego! Hano mu Bufaransa dushyira imbere siyansi. Kandi AI iri hano kugirango ibidufashemo, twiyubake kandi duteze imbere Isi. Si ugutukana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa