Perezida Museveni akwiye kwigira kuri Paul Kagame-Priscilla Zawedde
Yanditswe: Saturday 22, Feb 2025
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Priscilla Zawedde uzwi ku izina rya Azawi yasabye Perezida Yoweri Museveni kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu buryo bwo kwegera urubyiruko no kwitabira ibikorwa bitandukanye.
Azawi uzwi mu ndirimbo nka Slow Dancing, Majje yakoranye na Fik Fameica, Party Mood, Masavu, na Bamututte, yari i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbwemo na John Legend na Bwiza.
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko yishimiye uburyo Perezida Kagame yitabira ibikorwa bihuriza hamwe urubyiruko, akifuza ko na Perezida Museveni yakwigira kuri iyo myitwarire.
Yagize ati: “Bavandi, ndi mu gace kamwe na Perezida Kagame, gusa sinshobora kubisobanura. Igihari gusa ni uko nkunda uyu mugabo cyane n’imbaraga ashyira mu kwegera urubyiruko. Nifuza ko n’umuyobozi wacu yakabaye ameze atya.”
Azawi yakomeje asaba Perezida Museveni koroshya ubuzima no kwegera urubyiruko nk’uko Perezida Kagame abigenza.
Yongeyeho ati: “Nabonye Perezida Kagame yitabira imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bituma arushaho kwegerana n’urubyiruko. Ariko umuyobozi wacu we akomeza ubuzima agahugira mu buyobozi gusa. Ntekereza ko ibyo bishobora kugabanya iminsi yawe y’ubuzima, akeneye koroshya. Akwiye kwigiraho kuri Kagame!”
Nyuma y’ibi bitekerezo bye, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda basabye Azawi kureka Perezida Museveni agakomeza imikorere ye, mu gihe abandi bashyigikiye igitekerezo cye, bavuga ko na Museveni akwiye kwitabira ibikorwa bihuriza hamwe urubyiruko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *