skol

Perezida Museveni yashimye icyemezo cya Trump cyo gukumira Abanyafurika muri Amerika

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri politiki ye yo gukomanyiriza ibihugu birimo ibya Afurika, kurwanya abimukira no guhagarika inkunga, avuga ko bikwiye kuba isomo rikomeye ku Banya-Afurika bacyishingikiriza ku bufasha bw’amahanga.

Ibyo Perezida Museveni yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Uganda.

Yagaragaje ko politiki ya Perezida Trump ikakaye cyane ku mibanire n’ibindi bihugu kandi ishyira imbere inyungu za Amerika ikwiye kubera isomo ibihugu bya Afurika ryo kwiyubakira ubushobozi bwayo mu bukungu no mu miyoborere.

Yagize ati “Nkunda cyane Perezida Trump. Avuga ko adashaka ko abantu bajya muri Amerika. Ndamushimira cyane rwose uburyo anyirukanira abantu batagira iyo bajya. Ariko se ubundi murajya muri Amerika gukora iki mwagumye hano muri Uganda. Ndamukunda cyane kuko ibyo byigisha ko tugomba kubaka ubushobozi bwacu muri Uganda n’ahandi muri Afurika.”

Perezida Museveni yavuze ibyo mu gihe Perezida Trump akomeje gufata ibyemezo bikakaye mu by’ububanyi n’amahanga birimo guhagarika inkunga zimwe zagenerwaga ibihugu birimo ibya Afurika.

Perezida Trump kandi aherutse kugaragaza urutonde rw’ibihugu bigera kuri 39 birimo na Uganda, aho abaturage babyo bazajya basabwa gutanga ingwate y’ibihumbi 15$, kugira ngo bahabwe Visa ya Amerika.

Museveni yiyongereye ku bandi bayobozi n’abanyapolitiki bo muri Afurika bakomeje kugaragaza ko kwishingikiriza ku mfashanyo z’amahanga bigira uruhare mu guca intege imiyoborere myiza no kubazwa inshingano kw’abayobozi bayo kandi bikadindiza iterambere ry’ubukungu.

Umudepite wo muri Kenya witwa Caleb Amisi na we aherutse kugira ati “Afurika igomba kwitandukanya n’umuco wo gusabiriza inkunga. Ikwiye na yo gutangira kuganira n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu buryo bwo kubahana nk’impande zombi aho kugenda isabiriza.”

Perezida Museveni yashimye icyemezo cya Trump cyo gukumira Abanyafurika muri Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa