skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye mu ruzinduko rw’iminsi 2 muri RDC ku butumire bwa Tshisekedi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 22, Jun 2026

 Perezida Ndayishimiye mu ruzinduko rw'iminsi 2 muri RDC ku butumire bwa Tshisekedi

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026 mu ruzinduko rw’iminsi 2, ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa RDC, uru ruzinduko rugaragaza umubano ukomeye usanzwe hagati y’abaperezida bombi. Perezida Félix Tshisekedi ubwe arajya ku Kibuga cy’Indege cya N’djili kwakira mugenzi we w’u Burundi.

Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye na Perezida Tshisekedi bazagirana ibiganiro byihariye bizabera mu Cité de l’Union Africaine i Kinshasa, mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru bombi bahuriyemo.

Ingingo nyamukuru zizaganirwaho zirimo ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC, ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola, ndetse n’izindi gahunda z’inyungu rusange ku bihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje mu gihe Perezida Évariste Ndayishimiye ari we Perezida uriho w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ibintu biha uru ruzinduko uburemere bwihariye mu rwego rwa dipolomasi n’ubufatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa