skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yagiriye uruzinduko muri RDC

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakirwa na mugenzi we Felix Tshisekedi, Perezida wa RDC.

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gutegura Inama y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano wa RDC n’uw’Akarere muri rusange.

Ni inama izateranira i Kampala muri Uganda tariki 28 Gicurasi 2025. Icyakora, ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho ntibyigeze bitangazwa.

Ibi bihugu bimaze igihe bifitanye ubucuti n’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 n’ubwo wabarushije ingufu ukabatsinda ndetse ukaba ugenzura ibice bimwe na bimwe bya RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa