Perezida Ramaphosa yavuze ku kagambane bivugwa ko yakorewe mu nama ya G7
Yanditswe: Friday 27, Mar 2026
Ku wa 26 Werurwe 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida muri Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yatangaje ko igihugu cye cyakuwe ku rutonde rw’ibyatumiwe mu nama ya G7, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibibazo ibihugu byombi bifitanye.
Yatangaje ko Amerika yavuze ko Afurika y’Epfo nitumirwa mu nama ya G7, itazayitabira.
Ati “Ntabwo bashobora kwishyira mu byago byo kubura umwe mu banyamuryango ba G7, ku bw’ibyo bahisemo gukuraho ubutumire Perezida Emmanuel Macron ubwe yari yahaye Perezida Ramaphosa mu mwaka ushize ubwo bahuriraga hano i Johannesburg mu nama ya G20.”
Ubwo yagarukaga kuri iki kibazo, Perezida Ramaphosa yavuze ko “ku bijyanye n’ubutumire bwa G7 ntabwo bivuze ko ari icyasha, igitutsi cyangwa ko wirengagijwe iyo utatumiwe.”
Ati “Ibihugu byinshi byo hirya no hino ku Isi ntabwo bitumirwa muri G7, kandi natwe ntabwo turi abanyamuryango, iyo tugiyeyo tuba twatumiwe.”
Yakomeje avuga ko igihugu cye nikititabira iyi nama “ntibigomba kwakirwa nk’ibintu bidasanzwe ku muntu uwo ari we wese.”
Amakuru yashyizwe hanze na BBC, avuga ko Amerika yashyize u Bufaransa ku gitutu nyuma yo kumenya ko bwatumiye Perezida Ramaphosa muri iyi nama.
Bivugwa ko mu kwirinda umwuka mubi, u Bufaransa bwahisemo gusimbuza Ramaphosa, Perezida wa Kenya, William Ruto.
Ibyatangajwe byamaganiwe kure n’abayobozi b’u Bufaransa, ndetse Amerika na yo ivuga ko nta gitutu yashyize kuri iki gihugu ngo kidatumira Afurika y’Epfo.
Ubushyamirane bwa Amerika na Afurika y’Epfo bushingiye ku kuba Perezida Donald Trump ashinja iki gihugu guhohotera abaturage bacyo b’abazungu. Ni ibirego Perezida Ramaphosa yahakanye kenshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *