skol

Perezida Ruto ntiyumva aho abigaragambya bamusaba kwegura bashaka ko ajya

Yanditswe: Sunday 29, Jun 2025

featured-image

Perezida William Ruto yagaragaje ko atumva icyo Abanya-Kenya bakomeje gukora imyigaragambyo yo kumusaba kwegura bashaka ndetse n’aho bifuza ko ajya.

Ni ingingo Ruto yagarutseho mu mpera z’iki cyumweru, nyuma y’imyigaragambyo yabereye hirya no hino muri Kenya imusaba kwegura.

Muri iyi myigaragambyo, abaturage bumvikana cyane mu ntero igira iti ‘Ruto must go’ cyangwa se Ruto agomba kugenda.

Mu butumwa Ruto yageneye abigaragambya, yavuze ko yabakurikiranye bihagije ariko atazi neza icyo bashaka.

Ati “Kuri aba bantu bigaragambya bavuga ibintu bitatu, bavuze ko bakunda Kenya ariko banga abayobozi babo, bavuze na none ibijyanye na manda imwe, ndetse banavuze ko Ruto agomba kugenda. Ibyo ni ibintu numvise.”

Yavuze ko “Ndashaka kubabaza ibi kubera ko niba mukunda Kenya by’ukuri nk’uko mubivuga, mwitwika igihugu cyanyu. Niba koko uvuga ko ukunda iki gihugu, wiba ikibazo, shaka uko tuzabona ibisubizo. Niba mwanga abayobozi, ndashaka kubabwira ko urwango ruzana amakimbirane, amakimbirane azana urugomo, urugomo ntabwo ari igisubizo haba ku bushomeri ndetse n’ibindi bibazo Kenya ihanganye na byo.”

Yakomeje avuga ko atumva uko aba bantu bashaka ko agenda n’aho akwiriye kujya.

Ati “Niba na none ari ukuvuga ngo Ruto agomba kugenda, mumbwire uko mushaka ko ngenda, mureke twibwize ukuri, muba mushaka kuvuga iki? Iyo muvuga ngo Ruto agomba kugenda, gute nagenda? Kubera ko dufite Itegeko Nshinga nshuti zanjye. Niba mushaka ko Ruto agenda inama nabagira nimushake ubundi buryo bwiza (bwo kubikoramo).”

Perezida Ruto yavuze ko abashaka ko agenda bakwiriye kubikora binyuze mu matora, bakumvisha abaturage ba Kenya ko bafite ibisubizo byiza biruta ibyo yabahaye.

Ijambo rya Ruto rije nyuma y’iminsi mike muri Kenya hari imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko, bashaka ko yegura kubera ibibazo bitandukanye byugarije igihugu.

Ni imyigaragambyo yubuye mu kwizihiza umwaka umwe ushize habaye indi myigaragambyo y’urubyiruko yatewe n’umushinga w’itegeko wo kuzamura imisoro.

Perezida Ruto yaje guhagarika uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kotswa igitutu.

Perezida Ruto ntiyumva aho abigaragambya bamusaba kwegura bashaka ko ajya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa