Perezida Ruto yasabwe kwishyura imiryango y’abaguye mu myigaragambyo mu 2024
Yanditswe: Sunday 01, Jun 2025

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya yahamagariye Perezida w’iki gihugu kwishyura indishyi y’akababaro imiryango yabuze abana babo mu myigaragambyo yarangiye abenshi bahasize ubuzima mu 2024.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge muri Kenya wabereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu mu mujyi witwa Kisumu.
Raila yavuze ko nubwo hari abataragize icyo babivugaho ariko imiryango myinshi yabuze ababo bapfiriye mu myigaragambyo kandi kugeza ubu bakaba batarakira ibyo bikomere.
Yagize ati “Nabonye warateguye isengesho ndetse n’igikorwa cyo gufasha abantu kubaha ibiryo ndetse unasaba imbabazi ku bagizweho ingaruka n’imyigarambyo, ni ibintu byiza kubera ko byerekana ko ari inzira iganisha ku mahoro no kwiyubaka.”
Yakomeje avuga ko nubwo yakoze ibyo bikorwa byose hari indi miryango yabuze ababo kandi akwiriye kuyiha indishyi z’akababaro.
Ati “Gusa hari abantu bakomeretse abandi barapfa. Nifuzaga kugusaba ko waha indishyi z’akababaro iyo myiryango yabuze ababo kugira ngo duhagarike tutazongera kubigarukaho.”
Raila Odinga yagaragaje ko ikintu cy’ingenzi ku baturage bo muri Kenya ari uko babaho mu mahoro, avuga ko kandi amahoro bidashatse kuvuga ko nta ntambara iri kuba ahubwo ko ari uko abaturage babona ibibahaza
Raila Odinga yasabye Perezida Ruto kwishyura indishyi z’akababaro ku miryango yabuze ababo mu myigaragambyo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *