skol
fortebet

Perezida Ruto yashenguwe n’urupfu rw’umusore waguye muri kasho ya Polisi

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umusore wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Albert Ojwang, wapfiriye muri kasho ya Polisi azize gukubitwa.

Sponsored Ad

Ojwang yatawe muri yombi tariki ya 7 Kamena 2025, ubwo Polisi yamushinjaga kuyiharabika akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’amasaha make atawe muri yombi, Polisi yatangaje ko yishwe n’ibikomere yatewe no gukubita umutwe ku rukuta rwo muri kasho, gusa ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abapolisi.

Perezida Ruto kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 yagize ati “Nk’Abanyakenya benshi kandi by’umwihariko nk’umubyeyi, nakiriye inkuru y’urupfu rwa Albert Ojwang n’umubabaro mwinshi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko bidakwiye ko abantu bapfira mu maboko ya Polisi, yibutsa abapolisi ko mu gihe bafunze umuntu, baba bakwiye kubungabunga umutekano n’imibereho myiza ye.

Ati “Ibyabereye mu maboko ya Polisi ni ibintu bibabaje cyane kandi bidakwiye kwihanganirwa. Ndahamagarira Polisi y’igihugu gukorana n’Urwego rwigenga rucunga imikorere ya Polisi (IPOA), no gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo iperereza ku rupfu rwa Ojwang rikorwe byihuse, ntirigire uruhande ribogamiraho.’’

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (DCI), Mohamed Amin, yagaragaje ko umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Nairobi uyu musore yapfiriyemo, ari we wa mbere ukwiye gukurikiranwaho uruhare muri uru rupfu.

Amin yagize ati “Talam ni we muyobozi wa sitasiyo ya Polisi yo mu mujyi, kandi urebye uko ibintu byose byagenze, ni we wa mbere ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Albert Ojwang.”

Ojwang yabanje gufungirwa muri sitasiyo ya Polisi ya Homa Bay, yoherezwa i Nairobi, aho yafungiwe ahantu ha wenyine, nk’uko Amin yakomeje abisobanura.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, yatangaje ko hagomba kumenyekana impamvu yatumye Albert Ojwang afungirwa mu cyumba cya wenyine.

Urupfu rwa Ojwang rwarakaje Abanyakenya, bajya mu myigaragambyo yamagana imikorere ya Polisi, banasaba ko abamwishe bakurikiranwa.

Abanyakenya bamaganye Polisi nyuma y’urupfu rwa Albert Ojwang

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa