Perezida Ruto yifatiye ku gahanga Icyongereza cyo muri Nigeria
Yanditswe: Friday 24, Apr 2026
Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko Icyongereza kivugwa nabi muri Nigeria ku buryo adashobora kucyumva neza adafite undi muntu umusemurira.
Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yaganiraga n’Abanya-Kenya baba mu Butaliyani tariki ya 20 Mata 2026, yavuze ko Icyongereza kivugwa neza mu gihugu cyabo, bitandukanye cyane n’uko bimeze muri Nigeria.
Yagize ati "Uburezi bwacu buhagaze neza. Icyongereza cyacu ni cyiza. Turi mu bavuga Icyongereza cyiza ku Isi. Wumvise Umunya-Nigeria avuga, ntumenya icyo ari kuvuga. Uba ukeneye umusemuzi n’iyo yaba avuga Icyongereza."
Perezida Ruto yongeyeho ko Kenya ari kimwe mu bihugu bifite abahanga, kandi ko izakomeza gukarishya ubumenyi bwabo kugira ngo barusheho guhatana ku isoko ry’umurimo.
Aya magambo yarakaje bamwe mu Banya-Nigeria, bagaragaza ko ari agasuzuguro kuvuga ko igihugu cyabyaye abahanga mu buvangazo bw’Icyongereza kitavugirwamo Icyongereza cyiza.
Shehu Sani wabaye Senateri muri Nigeria yagaragaje ko Wole Soyinka yegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu cyiciro cy’ubuvanganzo, kubera ibitabo yanditse mu Cyongereza, kandi ko bagize abandi banditsi b’abahanga barimo Chinua Achebe na Chimamanda Ngozi Adichie.
Sani yagize ati "Ruto ari guseka Icyongereza cyo mu gihugu gifite uwegukanye igihembo cya Nobel mu buvangazo, igihugu cya Achebe na Chimamanda."
Umunyamakuru Hopewell Chin’ono uri mu bakunzwe cyane muri Nigeria yatangaje ko Icyongereza ari ururimi rukomoka ku bakoloni, bityo ko kukivuga neza atari igipimo cy’ubwenge, ubushobozi n’iterambere ry’igihugu.
Nubwo Abanya-Nigeria barakaye, Abanya-Kenya bagaragaza ko urugamba rwatangijwe na Perezida Ahmed Bola Tinubu ubwo yavugaga ko Nigeria itazahajwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nka Kenya.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *