Perezida Ruto yikomye abayobozi bagiye mu biro bye bambaye nabi
Yanditswe: Friday 10, Apr 2026
Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko abayobozi barimo Guverineri w’Umujyi wa Nairobi bagiye mu birori byabereye mu biro bye bambaye nabi ateguza ko uzabyongera batazajya batuma yinjira.
Yabigarutseho ku wa 10 Mata 2026, ubwo Kenya yari igiye kugirana amaserano na Zaria Group yo kubaka ibikorwaremezo birimo inzu igezweho y’imikino n’agace k’imyidagaduro.
Perezida Ruto yavuze ko mu bantu bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu biro bye hitabiriye abantu bambaye nabi ku buryo wagira ngo babafatiye mu nzira bagenda.
Ati “Maze kwitegereza abantu bitabiriye iki gikorwa harimo na Guverineri wa Nairobi, nahise nibaza niba bari aho bakwiye kuba bari cyangwa bafatiwe mu nzira bagahita bazanwa. Uburyo bambaye, wagira ngo ntibari bazi ko bagiye mu biro bya perezida.”
Ruto yavuze ko mu kindi gihe nihaba hari ibirori bikomeye mu biro bye azasaba abo ku marembo gukumira abambaye nabi.
Ati “Ubutaha nzabwira abo ku marembo bazababuze kwinjira by’umwihariko igihe baje mu gikorwa gikomeye nk’iki. Ujiri nashaka kukubwira ko uburyo aba bantu bambaye bidafite aho bihuriye n’uburemere bw’iki gikorwa. Tugifata nk’igikorwa gikomeye.”
Mu masezerano Kenya yagiranye na Zaria Group harimo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro [Modern Arena] n’ibindi bikorwaremezo by’imyidagaduro mu Mujyi wa Nairobi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *