skol

Perezida Salva Kiir yahaye inshingano umaze imyaka itanu apfuye

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

u wa 30 Mutarama 2026, Muri Sudani y’Epfo hasohotse iteka rya perezida, rishyira mu mwanya Steward Soroba Budia wo kuba umwe mu itsinda rishinzwe gukurikirana itegurwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu, ariko nyuma biza kumenyekana ko uyu muntu wari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya United Democratic Party [UDP], yapfuye mu myaka itanu ishize.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yashyizeho itsinda rigizwe n’abarimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo ritegure ibisabwa byose kugira ngo amatora azagende neza.

Aya matora ateganyijwe mu Ukuboza 2026.

Itangazwa ry’uyu mugabo, ryatumye abantu benshi bayoboka imbuga nkoranyambaga batangira gukwena iyi miyoborere.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, David Amour Major, wari ushinzwe Itangazamakuru mu Biro bya Perezida, yasohoye itangazo rivuga ko habayeho kwiringira “abafatanyabikorwa” ku mazina batanze, bikaba byaratumye habaho ikosa ryo gutangaza umuntu umaze igihe yitabye Imana.

Nyuma y’aka gashya, Perezida Salva Kiir, yahise yirukana Amour, n’Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere muri Perezidansi, Valentino Dhel Maluet.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Perezida Kiir kuri Facebook, rivuga ko “yashimishijwe” no gutangaza ko aba bagabo babiri bakuwe mu nshingano zabo, kandi ko abashimira ku mirimo bakoze.

Budia wari washyizwe mu nshingano ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro mu 2018, yari agamije gushyira iherezo ku mirwano muri Sudani y’Epfo yatangiye ikimara kubona ubwigenge mu 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa